Abo turibo
Ikaze kuri 250ride, urubuga rwa mbere mu gutanda serivisi zo gusaranganya imyanya y’imodoka z’urugendo. Intego yacu ni uguteza imbere urwego rwo gutwara abantu dushyiraho uburyo bwizewe, bunoze, kandi bworohereza abantu mu ngendo zabo za hafi n’iza kure.
Intego yacu:
Intego ya 250ride ni ukuziba icyuho kiboneka mu rwego rwo gutwara abagenzi twifashishije uburyo bubungabunga ibidukikije bwo gusaranganya imyanya y’ingendo mu modoka. Twifashishije ikoranabuhanga rigezweho, dushyira imbere umutekano, kwegera abakeneye service, no kuborohereza kuzibona.
Ibyiza byo guhitamo 250ride:
Kuboneka igihe cyose: Ryoherwa no kubona mu buryo bworoshye uko ugenda cyangwa se abagenzi utwara igihe cyose ubishakiye.
Kwita ku mutekano: Kumererwa neza kwawe ni iby’agaciro kuri twe. Duharanira ko ingendo zitekana binyuze mu gukorana n’ abatwara abagenzi bujuje ibisabwa n’amategeko, igenzura rihoraho ry’ingendo tunareba uko abagenzi n’ababatwara bitwara, ndetse n’ingamba zashyizweho mbere y’itangira rya buri rugendo aho twibutsa buri wese gusuzuma ko ibikenewe ngo umutekano w’urugendo uboneka bihari.
Koroherwa n’itegurwa ry’ingendo: Apulikasiyo yacu ndetse n’urubuga rwa interineti byubakanye ikoranabuhanga riguha uburyo bworoshye bwo gutegura ingendo (booking), kubona abagenzi, ndetse no kwishyurana mu gihe cy’ingendo.
Serivisi mu ndimi nyinshi: Tubaseriva mu rurimi mwumva. 250ride iboneka mu Kinyarwanda, n'Icyongereza kugira ngo ibashe gukoreshwa n’abaturarwanda bavuga indimi zitandukanye.
Umwihariko Wacu:
Gukuraho imbogamizi uhura nazo mu ngendo: Waba uri umugenzi cyangwa se utwara abagenzi, duhari kugirango tugufashe ku gukemura ibibazo byo kuba wagorwa no kubona imodoka igutwara cyangwa se abagenzi utwara, no kuba wakora ingendo utisanzuye.
Kwishyiriraho byose: Serivise zacu zigenewe buri wese, niyo mpamvu ushobora kuzikoresha wifashishije apulikasiyo mu gihe ufite simatifone (smartphone) cyangwa se urubuga rwa internet igihe ntayo.
Uburyo bwo kwishyura bukunogeye: Hitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye, haba gukoresha MoMo (Mobile Money) cyangwa se amafaranga (cash). Twita cyane ku kugezaho uburyo busanzwe bukubangukira kugira ngo unogerwe na serivisi zacu.
Injira mu ruhando rw’abakoresha 250ride:
Shyira apulikasiyo yacu muri terefone yawe cyangwa se usure urubuga rwacu kuri 250ride.rw kugirango winjire mu ruhando rw’abakoresha serivisi zacu. Hamwe na 250ride ryoherwa n’ingendo zitavunanye, zitekanye, kandi zibungabunga ibidukikije.
Twe nka 250ride Ltd, ntitwibona nk’abatanga serivisi zo gusaranganya imyanya y’urugendo gusa, ahubwo twibona nk’aboroshyangendo banyu badatenguha, duharanira ko ingendo zanyu hirya no hino mu Rwanda zigenda neza.Co-founder
Lorem ipsum dolor sit amet consectetur adipisicing elit. Itaque corporis assumenda cumque iusto deleniti ipsam?
Co-founder
Lorem ipsum dolor sit amet consectetur adipisicing elit. Itaque corporis assumenda cumque iusto deleniti ipsam?