AMATEGEKO N'AMABWIRIZA

  • AMATEGEKO N’AMABWIRIZA

    Yavuguruwe kuya : 16/02/2024

  • 1. Kwemera kugengwa n’aya mategoko n’amabwiriza

    Mu gukoresha serivisi ya 250 Ride Ltd, ivugwa nka "250 Ride," wemeye kugengwa n’ aya Mategeko n’ Amabwiriza. Mu gihe utabyemera, hagarika gukoresha serivisi zacu.

  • 2. Gukoresha Serivisi

    2.1 Abemerewe:

    Ugomba kuba wujuje nibura imyaka 18 kugirango ukoreshe serivisi zacu. Mu gukoresha serivisi zacu wemeje ko ufite imyaka y’ubukure yemewe.

  • 2.2 Gufungura Konti:

    Kugirango ukoreshe serivisi zacu, usabwa gufunguza konti kuri 250ride utanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri. Ni inshingano zawe kubika imibare cyangwa amagambo-banga ya konti yawe.

  • 2.3 Imyitwarire y'ukoresha serivisi:

    Abantu bakoresha serisivi zacu bose bemera gukurikiza amabwiriza agenga imyitwarire myiza ku mbuga na apulikasiyo byacu mu buryo bukurikira:

  • 2.3.1 Ubwubahane n’imyitwarire myiza:

    • Ubaha kandi witware neza ku bagenzi bagenzi bawe ndetse n’abatwara abagenzi
    • Irinde imvugo zitari nziza, itotezanya, cyangwa se ivangura iryo ariryo ryose.
  • 2.3.2 Umutekano mbere ya byose:

    • Shyira imbere kubungabunga umutekano mu gihe cy’ingendo, ukurikiza amategeko agenga ikoreshwa ry’imihanda ndetse n’andi matekego n’amabwiriza yashyizweho na Leta.
    • Mu gihe cy’umutekano muke cyangwa ikibazo kiwerekeyeho, tumenyeshe byihuse ukoresheje ikoranabuhanga rya 250Ride kandi unamenyeshe inzego z’umutekano zibishinzwe.
  • 2.3.3 Kuba inyangamugayo:

    • Ubahiriza igihe haba ku isaha yo gutangiriraho urugendo, mu gihe cy’urugendo, ndetse no ku isaha iteganyijwe yo kurangirizaho urugendo.
    • Menyesha ku gihe abo mufitanye gahunda y’urugendo ndetse unamenyeshe 250Ride mu gihe habaye impinduka ku rugendo rwari rwateganyijwe.
  • 2.3.4 Ibiganiro ku rugendo:

    • Vugana neza n’umugenzi cyangwa se utwara abagenzi mu bwubahane, muhane amakuru akenewe kugira ngo mubashe gukora urugendo.
    • Koresha uburyo bw’itumanaho riboneka mu ikoranabuhanga rya 250Ride mu gihe uganira ibyerekeranye n’urugendo.
  • 2.3.5 Amabwiriza agenga imizigo:

    • • Suzuma neza ko imizigo yujuje ibisabwa n’ amategeko n'amabwiriza byashyizweho n’inzego za Leta.
    • • Birabujijwe gutwara ibintu binyuranyije n’amategeko, ibintu ibishobora guteza akaga, cyangwa se ibintu bibujijwe n amategeko.
  • 2.3.6 Ibyangombwa biranga umuntu:

    • • Itwaze ibyangombwa byemewe bikuranga nk’uko biteganywa n'amategeko.
    • • Koresha amakuru y’ukuri kandi adacyuye igihe mu gihe ugaragaza umwirondoro wawe kuri 250Ride.
  • 2.3.7 Isuku no kwita ku kinyabiziga:

    • Ita ku isuku n’ubizirangenge bw’ibinyabiziga igihe cyose kugira ngo ingendo zikozwe muri ibyo binyabiziga zirusheho kunyura abazikora.
    • Ku batwara abagenzi, menya neza ko ikinyabiziga cyawe cyujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo gikoreshe umuhanda.
  • 2.3.8 Guhagarika no guhindura gahunda:

    • • Ba inyangamugayo yubahiriza ibyo yiyemeje wirinde bishoboka guhindura gahunda uhuriyeho n’abandi ku umunota wa nyuma.
    • • Ubahiriza ibivugwa muri aya Mategeko n’Amabwiria ku byerekeranye no guhagarika no guhindura gahunda y’urugendo rwateganyijwe
  • 2.3.9 Ibitekerezo n’amakuru ku rugendo:

    • • Tanga ibitekerezo by’ukuri kuri serivisi wahawe buri uko urangije urugendo.
    • • Wifashishije ikoranabuhanga ry’itumanaho riboneka muri 250Ride tumenyeshe ku gihe impungenge iyariyo yose, ibitakunogeye, cyangwa se kurenga ku mabwiriza n’amategeko bikozwe ku rugendo ruteganyijwe, ruri kuba cyangwa se rurangiye.
  • 2.3.10 Kubahiriza amategeko:

    • • Ubahiriza amategeko mugihe cy’urugendo.
    • • Abagenzi n’abatwara abagenzi bose basabwe kubahiriza amategeko.
  • Gutangaza amabwiriza agenga imyitwarire myiza mu ngingo ya “2.3 Imyitwarire y'ukoresha serivisi” igize i ngingo “2. Gukoresha Serivisi” y’aya Mategeko n’Amabwiriza biha abakoresha serivisi zacu uburyo bwo kumenya no kumva inshingano zabo mu gihe bategura kandi bakora ingendo.

  • 3. Guhagarika cyangwa se gufunga konti y’ukoresha serivisi

    3.1 Impamvu zitera ihagarikwa cyangwa se ifungwa rya konti:

    Dufite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa gufunga burundu konti z’abakoresha serivisi zacu kubw’impamvu zitandukanye, harimo n’izikurikira:

    • • Kurenga kuri aya Mategeko n’Amabwiriza.
    • • Imyitwarire iyo ari yo yose ibangamiye umutekano n’imikorere myiza y’abakoresha serivisi zacu cyangwa se ibangamiye imbuga zacu.
    • • Kutubahiriza amabwiriza agenga imyitwarire myiza yavuzwe mu ngingo zibanza.
  • 3.2 Isuzuma n’ubutumwa bumenyesha:

    Mbere yo guhagarika cyangwa gufunga konti burundu, dushobora gukora isuzuma kugirango tumenye neza ko koko amakosa yadutangarijwe yabayeho. Igihe bishoboka, abakoresha serivisi zacu bahabwa ubutumwa bubamenyesha ko bari gukorwaho isuzumwa, kandi bahabwa amahirwe yo gukemura ibibazo byagaragajwe.

  • 3.3 Uburyo bwo kujurira:

    Mu gihe konti zihagaritswe cyangwa se zifunzwe burundu, abazikoresha bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa bahabwa uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo byafashwe. Amakuru y’uburyo bwo kujurira, harimo n’uburyo bwo gutanga ubujurire, ahabwa abayakeneye mu bakoresha serivisi zacu bagizweho ingaruka n’ibyemezo byafashwe.

  • 3.4 Ingaruka zo guhagarikwa:

    Mu gihe konti zihagaritswe cyangwa se zifunzwe burundu, abazikoresha batakaza uburyo bwose bwatuma bakoresha serivisi zacu. Ibikorwa byose bitararangira, ubusabe bwo kuzigamirwa imyanya y’ingedo, gahunda z’ingendo ziteganyijwe, bigirwaho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika cg se gufungirwa burundu konti, kandi abakoresha serivisi zacu bahabwa amakuru y’uko babyitwaramo mu gihe nk’icyo.

  • 4. Serivisi zigendanye n’ingendo

    4.1 Umutekano: Abakoresha serivise zacu bafite inshingano yo kubungabunga umutekano wabo mu gihe cy’ingendo. Bagomba kugaragaza ubwitonzi, kubahiriza amategeko y’umuhanda, no gutangira igihe amakuru ku bibazo by’umutekano muke bahuye nabyo.

  •  

    Ku Bagenzi;

  • 4.1.1 Imizigo yujuje ibisabwa n’amategeko:

    • • Suzuma neza ko imizigo yawe yujuje ibisabwa n’amategeko n'amabwiriza byashyizweho n’inzego za Leta.
    • • Birabujijwe kwitwaza ibintu binyuranyije n’amategeko, ibintu ibishobora guteza akaga, cyangwa se ibintu bibujijwe n’amategeko.
  • 4.1.2 Ibiranga Umuntu:

    • • Itwaze indangamuntu yemewe nkuko bisabwa n'amategeko y’u Rwanda.
    • • Tanga amakuru y’ukuri kandi adacyuye igihe ku mwirondoro wawe uri kuri 250Ride.
  • 4.1.3 Imyitwarire myiza:

    • • Ibyo ukorana n’abagenzi bagenzi bawe ndetse n’abatwara abagenzi bikore mu bwubahane n’ubupfura
    • • Irinde imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutuma abandi babangamirwa cyangwa se bagira umutekano muke.
  • 4.1.4 Gutanga amakuru ku bitameze neza:

    • • Tangira ku gihe amakuru ku bibazo byose byateza umutekano muke, ibintu bibangamye n’ibitameze neza, cyangwa se igihe amabwiriza amabwiriza agenga imyitwarire myiza yirengagijwe.
    • • Koresha uburyo bw’itumanaho buboneka muri serivisi zacu mu kutugezaho amakuru, haba mu gihe cy’urugendo, mbere yarwo cyangwa se nyuma yarwo.
  •  

    Ku batwara abagenzi:

  • 4.1.5 Ibinyabiziga byujuje ibisabwa n’amategeko:

    • • Ikinyabiziga cyawe kigomba kuba cyujuje ibisabwa kugira ngo kijye mu muhanda nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, kandi gifite ibyangombwa byose bitegetswe.
    • • Ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibikoresho by’ibanze n’ibyo kwiyambaza nkenerwa, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ibinyabiziga.
  • 4.1.6 Kubahiriza amategeko ku batwara abagenzi:

    • • Ugomba kuba ufite ibyangombwa bikwemerera gutwara ikinyabiziga utwaye nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
    • • Gira ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu gihe uha abagenzi serivisi.
  • 4.1.7 Isuku y'Ibinyabiziga:

    • • Ita ku isuku n’ubizirangenge bw’ibinyabiziga igihe cyose kugira ngo ingendo zikozwe muri ibyo binyabiziga zirusheho kunyura abazikora.
  • 4.1.8 Kugenzura iyubahirizwa ry’Amategeko n’Amabwiriza:

    • • Buri gihe kora igenzura rigamije kureba ko abagenzi bubahirije amabwiriza agenga imizigo.
    • • Mu kinyabupfura, menyesha abagenzi igihe barenze ku Amategeko n’Amabwiriza kandi ubasabe kwikosora.
  • 4.1.9 Gutanga amakuru igihe habayeho ibibazo:

    • • Tanga amakuru igihe ubonye imyitwarire y’umugenzi iteza umutekano muke cyangwa irenga ku mabwiriza agenga imyitwarire myiza.
    • • Koresha uburyo bw’itumanaho buboneka muri serivisi zacu mu kutugezaho amakuru, haba mu gihe cy’urugendo, mbere yarwo cyangwa se nyuma yarwo.
  • 4.1.10 Igihe cy’ikibazo cyihutirwa:

    • • Mugihe uhuye n’ikibazo cyihutirwa, hamagara serivisi z’ubutabazi bwihuse unamenyeshe inzego z’ubuyobozi zibishinzwe.
  • 4.1.11 Kubahiriza amategeko:

    • • Abagenzi n’abatwara abagenzi bose bagomba kubahiriza amategeko n'amabwiriza byashyizweho na Leta y’u Rwanda.
  • 4.2 Amakuru y’ukuri Abakoresha serivisi zacu bagomba gutanga amakuru y’ukuri kandi adacyuye igihe ku myirondoro yabo, harimo amakuru abaranga ndetse n’amakuru ku binyabiziga byabo.

  • 4.3 Gutanga ibitekerezo ndetse n’ amanita ku migendekere y’urugendo: Abakoresha serivisi zacu bashishikarijwe gutanga ibitekerezo n’amanota kuri serivisi bahawe n’abatwara abagenzi ndetse n’uko abagenzi bagenzi babo bitwaye mu rugendo.

  • 4.4 Amabwiriza ku guhagarika urugendo no kwica gahunda y’urugendo:

  • 4.4.1 Kubura kw’utwara abagenzi watanze gahunda:

    Mugihe utwara abagenzi watanze gahunda abuze kandi igihe cyo gutangira urugendo kigeze, umugenzi wishyuye urugendo asubizwa ubwishyu bwe na 250 Ride. Utwara abagenzi wishe gahunda nawe yandikwaho umwenda agiriye 250 Ride ungana n’ikiguzi cya serivisi y’ikoranabuhanga yifashishijwe kugira ngo umugenzi wiciwe gahunda yishyurwe byuzuye.

  • 4.4.2 Kubura kw’umugenzi watanze gahunda:

    Mugihe umugenzi watanze gahunda abuze kandi igihe cyo gutangira urugendo kigeze, ubwishyu bw’urugendo yakoze ntibusubizwa, ubwo bwishyu buhabwa utwara abagenzi wagombaga ku mutwara, bukamugezwaho iyo igihe cyagombaga kurangirizwaho urugendo kigeze.

  • 4.4.3 Amabwiriza yo guhagarika urugendo:

    Mu gihe habayeho guhagarika urugendo, ibikorwa byo gusubizwa ubwishyu bwabayeho no kwandikwaho umwenda wa serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana bigenwa ku buryo bukurikira:

    Ku ngendo zitarengeje 40km:

    • • Ihagarikwa rikozwe n’umugenzi cyangwa se utwara abagenzi, bigakorerwa uko byagenwe ku mbuga zacu mu minota 40 mbere y’igihe cy’itangira ry’urugendo, ubwishyu bwabayeho burasubizwa ariko ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana kigatangwa aho biri ngombwa.
    • • Mu gihe ihagarikwa ryakozwe n’utwara abagenzi, yaba umugenzi cyangwa utwara abagenzi ntibakwa ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana.
    • • Mugihe ihagarikwa ryakozwe n’umugenzi, 250 Ride imusubiza ubwishyu yakoze ariko agatanga amafaranga ahwanye n’ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana

    Ku ngendo zirengeje 40km:

    • • Ihagarikwa rikozwe n’umugenzi cyangwa se utwara abagenzi, bigakorerwa uko byagenwe ku mbuga zacu amasaha 2 mbere y’igihe cy’itangira ry’urugendo, ubwishyu bwabayeho burasubizwa ariko ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana kigatangwa aho biri ngombwa.
    • • Mu gihe ihagarikwa ryakozwe n’utwara abagenzi, yaba umugenzi cyangwa utwara abagenzi ntibakwa ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana.
    • • Mugihe ihagarikwa ryakozwe n’umugenzi, 250 Ride imusubiza ubwishyu yakoze ariko agatanga amafaranga ahwanye n’ikiguzi cya serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana
  • 5. Politiki y’Ibanga

    Politiki y’Ibanga yacu igenga ikusanya, ikoreshwa, n’itangazwa ry’amakuru bwite. Gukoresha serivisi zacu bisobanuye kwemera ingingo zikubiye muri Politiki y’Ibanga yacu

  • 6. Umutungo bwite w’ubwenge

    6.1 Uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge:

    Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubwenge bwose burebana n’imbuga zacu, harimo ibimenyetso, ibirango, inyandiko n’amakuru, ni ubwa 250 RIDE Ltd.

  • 7. Guhagarika serivisi:

    Dufite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa se gufunga burundu konti z’abakoresha serivisi zacu mu gihe batubahirije aya Amategeko n’Amabwiriza, igihe bakoze ibikorwa bitemewe, igihe bagize imyitwarire iyo ari yo yose ibangamiye umutekano n’imikorere myiza y’abakoresha serivisi zacu cyangwa se ibangamiye imbuga zacu.

  • 8. Impinduka ku Amategeko n'Amabwiriza

    8.1 Inshuro Amategeko n’amabwiriza avugururwa:

    Tuzajya tuvugurura aya Amategeko n’Amabwiriza buri nyuma y’igihe runaka. Abakoresha serivisi zacu bamenyeshwa impinduka zose zikomeye ziyakozweho. Abakoresha serivisi zacu bashishikarijwe guhora bareba ko nta mpinduka zakozwe kuri aya Amategeko n’Amabwiriza.

  • 8.2 Kugushikariza guhora usoma aya Amategeko n’Amabwiriza:

    Abakoresha serivisi zacu bafite inshingano zo guhora basoma buri gihe Amategeko n’Amabwiriza, ndetse no mu gihe batamenyeshejwe ko yakozweho impinduka. Gukomeza gukoresha serivisi zacu bisobanuye kwemera impinduka zose zakozwe ku Amategeko n’Amabwiriza.

  • 9. Ingingo yo kutakwizeza

    Ntabwo tukwijeje ko uzabona ingendo cyangwa se abagenzi ku mbuga zacu, kandi serivisi dutanga zishobora kutaboneka cyangwa se zigahinduka.

  • 10. Twandikire

    Niba mufite ikibazo cyangwa impungenge kuri aya Amategeko n’Amabwiriza mutwandikire kuri info@250ride.rw. Murakoze guhitamo 250Ride. Tubashimiye uruhare rwanyu mu gutuma serivisi zacu zo gusaranganya imyanya y’imodoka z’urugendo zinogera buri wese.