POLITIKI Y’IBANGA KU MAKURU BWITE
Yavuguruwe kuya: 16/02/2024
1. Intangiriro
Ikaze ku rubuga 250Ride, serivisi yo guhuza abagenzi n’ababatwara mugezwaho na 250 Ride Ltd, ibanga ku makuru yanyu ni ingenzi kuri twe, kandi twiyemeje kuyarinda. Iyi Politiki Yibanga isobanura uburyo dukusanya, dukoresha, kandi turinda amakuru yawe mugihe ukoresha urubuga rwacu.
2. Ikusanyamakuru
2.1 Amakuru witangiye ubwawe
Mu gihe ukoresha serivisi zacu, dushobora gukusanya amakuru akwerekeye akurikira:
Amakuru yo kwiyandikisha: Aha hakubiyemo numero ya terefone yawe ngendanwa, amazina, imeri, nibindi bisobanuro byose bisabwa mu gufungura konti.
Umwirondoro w’ukoresha urubuga: Amakuru utanga kubushake, nkamafoto ya konti, amakuru y’ibikuranga, amakuru y’ibyangombwa n’ibiranga ibinyabiziga.
2.2 Amakuru yikusanyije ubwayo
Dushobora gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye mu gukusanya amakuru igihe cyose usuye cyangwa ukoresheje urubuga rwacu, harimo:
Amakuru ya tekiniki: Igihe, itariki, n’andi makuru y’imibare yimikoreshereze yawe ya serivisi zacu.
Amakuru y’ahantu: Dukoresha amakuru y’imenyeshahantu (geolocation) mu guhuza abagenzi n’ababatwara.
Amakuru ku mikoreshereze y’urubuga: Amakuru ajyanye n’uburyo ukoresha urubuga rwacu.
Amakuru yo guhamagara: Kugira ngo yifashishwe mu kunoza imikorere no guhugura, ibiganiro byabayeho uhamagara usaba kuzigama imyanya y’ingendo (booking) bishobora gufatwa no bikabikwa.
3. Ikoreshwa ry’Amakuru Yakusanyijwe
Dukusanya kandi tugakoresha amakuru ku buryo bukurikira:
Guhuza Abakoresha Urubuga: guhuza abagenzi n’ababatwara
Gucunga Konti: Kurema no kuvugurura konti z’abakoresha urubuga, gushyiraho uburyo bwo kwishyurana, no kunoza serivisi zigenewe ukoresha urubuga.
Gutezimbere Serivisi: Gusesengura, kunoza, no guteza imbere serivisi zacu.
Itumanaho: Koherereza abakoresha urubuga amakuru ku mavugurura, poromosiyo, n’ andi makuru y’ingenzi.
Ubufasha ku bakoresha urubuga: Gutanga ubufasha ku bakoresha serivisi.
Umutekano: Guhangana n’ibibazo by’umutekano, impanuka, amakimbirane, ndetse n’izindi ngamba zishyizweho n’inzego za Leta zibishinzwe.
4. Gusangiza no kumenyekanisha Amakuru Yegeranijwe
Dushobora gusangiza amakuru yawe mu buryo bukurikira:
Ku batwara abagenzi: Tubasangiza amakuru y’ibanze kugira ngo byoroshye serivisi zitangwa n’urubuga.
Ku batanga serivisi z’ikoranabuhanga ryo kwishyurana: Tubasangiza amakuru akenewe kugira ngo serivisi zo kwishyurana zibeho.
Kubw’impamvu zigenwa n’amategeko: Gusangiza no kumenyekanisha amakuru ku nzego za Leta mugihe biteganywa n amategeko.
5. Umutekano
Dufata ingamba zikwiriye zituma tubika, ku buryo butekanye, amakuru yakusanyijwe. N’ubwo duharanira kurinda amakuru yawe, ntidushobora kwizeza umutekano usesuye mugihe amakuru yoherezwa.
6. Kugenzura uko ukoresha Urubuga no gufunga Konti
Ushobora kugenzura uko ukoresha konte yawe ndetse n’amakuru utanga. Ushobora no gufunga konti yawe igihe ubishatse.
Dushobora kubika amakuru amwe n’amwe kugira ngo yifashishwe mu gukemura impaka, gukumira uburiganya, no kubahiriza amategeko.
7. Kuvugurura Politiki y’Ibanga
Dushobora kuvugurura iyi Politiki y’Ibanga kugirango igendane n’ impinduka zabayeho mu byo dukora. Ivugurura iryo ariryo ryose rihita rigira agaciro igihe rishyizwe ku rubuga rwacu. Turashishikariza abakoresha urubuga kujya basoma iyi politiki kenshi.
8. Twandikire
Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo kuri iyi Politiki y’Ibanga, twandikire kuri info@250ride.rw
Murakoze guhitamo 250Ride!